Abanya-Nigeria bakomeje kugaragaza ibitekerezo binyuranye nyuma y'uko Perezida w'iki gihugu Bola Tinubu afashe umwanzuro wo guhindura indirimbo yubahiriza Igihugu.
Ku wa 29 Gicurasi 2024, nibwo Perezida Tinubu yasinye itegeko rigaruraho indirimbo "Nigeria, We Hail Thee" yubahirizaga Igihugu yakoreshwaga guhera mu 1960-1978 ariko ikaza gusimbuzwa iyo bise "Arise, O Compatriots."
Perezida Tinubu aheruka gusinya itegeko rigarura indirimbo yubahiriza Igihugu yakoreshwaga mu 1960
Ibi bikimara kuba, umuhanzi Joeboy yagiye kuri X yibaza niba mu bibazo byose Igihugu gifite, guhindura indirimbo yubahiriza Igihugu ari byo byihutirwaga, ndetse abafana be bakomeje kumushyigikira ku gitekerezo cye.
Bidateye Kabiri kandi, undi muhanzi Adekunle Gold nawe yagiye ku rukuta rwe rwa X, maze yibaza niba indirimbo yitwa "Great Nation" y'umuhanzi Timi Dakolo atari yo yari kuba nziza kuruta kugarura indirimbo yo mu gihe cy'ubwingenge, maze abafana be batanga ibitekerezo karahava.
Umuhanzi Adekunle Gold aribaza niba indirimbo yubahiriza Igihugu ari yo yagakwiye gukoreshwa
Umuhanzi Joeboy ntiyumva impamvu bahinduye indirimbo yubahiriza Igihugu
