Nicki Minaj yagejejwe mu nkiko n'umufana we

Nicki Minaj yagejejwe mu nkiko n'umufana we

 Aug 25, 2024 - 21:04

Umuraperikazi Nicki Minaj ari mu bibazo nyuma yo kuregwa n'umufana amushinja kumukoza isoni no kumushinyagurira mu bitaramo yagiye akora.

Nick Minaj yongeye kwinjira mu bibazo kubera ko bivugwa ko yarezwe n’umufana we mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles kubera gushinyagurira uyu mufana ko afite ibibazo byo mu mutwe ariko akanamusebya mu bihe bitandukanye.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje ngo umufana witwa Tameer Peak yatangaje ko Nicki Minaj yamukojeje isoni kandi akamushinyagurira mu bitaramo bitandukanye yagiye akora kuva mu 2017 bityo akaba asaba indishyi z’arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana ane z'amadorari.