Ni iki gituma Diplomate adakunda kugaragara mu bitaramo?

Ni iki gituma Diplomate adakunda kugaragara mu bitaramo?

 Dec 6, 2024 - 09:42

Umuraperi Diplomate yashyize umucyo ku mpamvu zituma atajya akunda kugaragara mu bitaramo ugereranyije n'abandi bahanzi, akomoza no ku mushinga wo gutegura icye ku giti cye.

Niba uri umukunzi w'umuziki nyarwanda, ni gake cyane uzabona umuraperi Diplomate yaririmbye mu gitaramo runaka, aha ugasanga benshi bibaza impamvu atajya abigaragaramo kandi ari mu bakunzwe cyane.

Aha niho hatangira kuvuka inkuru zitandukanye zivuga ko kuba atagaragara mu bitaramo, bishobora kuba biterwa n'uko agira amananiza cyane cyangwa se akaba adahuza n'abategura ibitaramo.

Icyakora aha Diplomate avuga ko ibivugwa byose atari ukuri, kuko we ahamya ko abategura ibitaramo bagira inyungu z'ibyifuzo byabo, nawe akareba ku nyungu ze ariko we icyo ashyira imbere ni ubwuzuzanye.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na The Choice Live, Diplomate yavuze impamvu atagaragara mu bitaramo cyane, ari uko muri kamere akunda kwita ku mwimerere w'ibyo abantu bumva kuruta kuba bamureba.

Ati "Sindi umuhanzi w'ifoto cyane, gushyira imbere kubyina cyane no kwiyerekana. Intumbero yanjye akenshi ikunda kuba ku mwimerere w'ibyo abantu bumva cyane kuruta kundeba."

Ni iki cyatumye yemera kuzaririmba mu Cyumba cya Rap?

Mu minsi ishize nibwo abantu gutungurwa babonye Diplomate agaragaye ku rutonde rw'abaraperi bazaririmba mu gitaramo cya Hip Hop kiswe 'Icyumba cya Rap' giteganyijwe tariki 27 Ukuboza 2024, muri Canal Olympia.

Diplomate yatangaje ko kwemerera kuririmba muri kiriya gitaramo, byatewe n'uko yasanze ahuza nabo imirongo ngenderwaho.

Yavuze ko kandi iki gitaramo abagiteguye bafite intego zirambye mu gusigasira njyana ya Hip Hop, bityo ko iyo nayo ari impamvu yatumye atazuyaza kwemera kuzaririmbamo.

Ati "Amategeko n'amabwiriza y'imikoranire byari byiza, kandi cyari igitaramo by'umwihariko gifite intego ndende  kuri hip hop no gukomeza ishusho yayo.

"Abagiteguye bafite imishinga irambye yo gusigasira Hip Hop bikaba aribyo mu mpamvu nyamukuru zanteye kumva ntewe ishema no kuba muri iki gitaramo."

Diplomate ahamya ko muri iki gitaramo azakora ibishoboka byose agaha ibyishimo abafana be mu ndirimbo ze nshya n'iza kera, aboneraho no kuza kumushyigikira, aboneraho no kubateguza indirimbo nshya bitarenze icyumweru gitaha.

Diplomate mu nzira zo gutegura igitaramo cye

Diplomate yavuze ko ubu nawe yatangiye gutekereza kuba umwaka utaha yakora igitaramo cye bwite.

Yavuze ko bitewe n'indi mishinga myinshi afite, umwaka utaha azaba yamaze kubifataho umwanzuro.