Mushiki wa Cristiano Ronaldo yasabye musaza we gusiga bagenzi be muri Qatar akitahira

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yasabye musaza we gusiga bagenzi be muri Qatar akitahira

 Dec 7, 2022 - 09:54

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yasabye uyu rutahizamu kuva mu gikombe cy'isi agataha kuko atari guhabwa agaciro mu ikipe y'igihugu ya Portugal.

Ibi uyu mukobwa witwa Katia Aveiro yabitangaje nyuma y'uko Cristiano atagaragaye mu bakinnyi 11 ba Portugal babanje mu kibuga mu mukino iyi kipe yatsinzemo Ubusuwisi ibitego bitandatu kuri kimwe.

Uyu mugabo yari yasimbuwe n'umusore ukiri muto witwa Goncalo Ramos usanzwe ari rutahizamu wa Benfica, ndetse abikora neza cyane atsinda ibitego bitatu muri bitandatu iyi kipe yatsinze.

Mbere y'umukino byagaragaye ko ikemezo cy'umutoza Fernando Santos cyo gushyira Cristiano Ronaldo mu basimbura cyakiriwe neza n'abanya-Portugal benshi bihura n'uko Goncalo Ramos yanitwaye neza.

Ronaldo yabanje ku ntebe y'abasimbura(Net-photo)

Nyuma y'uyu mukino Katia Aveiro yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amagambo abwira Cristiano Ronaldo kuva mu ikipe y'igihugu agataha iwe muri Portugal.

Katia yagize ati:"Portugal yatsinze. Imana ishimwe. Impano nshya zigaragaje. Ni byiza cyane. Twaba tugiye gutwara iri rushanwa? Niko mbyizera!!

"Mu kibuga basakuje bavuga Ronaldo. Si uko Portugal yari irimo itsinda...

"Si ndi kuvuga ibi. Isi yose yabirebaga...kubera iki ibi???

"Nishimiye kuba Portugal yatsinze.... Nayibonye itsinda kenshi.

"Biteye agahinda cyane ibyo nasomye ndetse numvise bitari hano muri Qatar ahubwo mu gihugu cyange mu gihugu cye... Ariko biteye agahinda. Ndabishaka cyane.

"Ndifuza cyane ko yaza mu rugo, akava mu ikipe y'igihugu akaza akicara iruhande rwacu ku buryo tumuhobera tukavuga ko buri kimwe kimeze neza, tukamwibutsa uwo ariwe ndetse n'iwabo aho aturuka.

"Sinifuza ko yasubira hariya, twarababaye bihagije. Ntibazigera bamenya uburyo urenze ndetse abato ntibazi uburyo uri igihangange.

"Ngwino iwawe aho bakumva, ndetse bagukunda nk'uko byahoze. Aho ufite icyubahiro cyose bitari agasuzuguro.

"Urakoze Ronaldo. Urakoze. Urakoze. Urakoze.

"Ariko icyemezo uzafata cyose, turi kumwe nawe kugeza ku rupfu. Urakoze."

Nyuma yo gutsinda ikipe y'Ubusuwisi muri kimwe cya munani, Portugal yahise yerekeza muri kimwe cya kane aho izakina na Maroc ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 saa 17:00 kuri Al Thumama Stadium iri Doha muri Qatar.

Katia Aveiro yasabye musaza we kwitahira akava mu gikombe cy'isi(Net-photo)