Musaza wa Beyonce, Nixon Knowles akaba umuhungu wa se, Mathew Knowles, yabaga muri romoruki nyuma yuko nyina Alexsandra Wright bimusabye kwimukira muri parikingi nyuma y’amakamyo, kubera kunanirwa kwishyura umwenda wa banki.
Musaza wa Beyonce ahora abaza nyina impamvu mushiki we atabakunda
Aganira na The Sun, Alexandra avuga ko Nixon akunze kumubaza ati: “Kuki uwo muntu atankunda?”
Mu gihe yongeyeho ati "We (Beyonce) ni umuherwe kandi yaguze inzu ihenze cyane muri California, mu bilometero icumi uvuye aho dutuye." Nyuma yaje kuvuga ko batajya bahura, habe na gato.
Ati: “Icyampangayikishije cyane ni ugusubiza umwana uhora ubaza ati: “Kuki uwo muntu atankunda?” Ni inkuru ibabaje cyane kandi nicara mu bwiherero rimwe na rimwe nkarira, gusa sinzi uko namufasha.” Alexandra yabwiye ikinyamakuru The Sun ati: "Ariko ndizera ko abana bacu n'abuzukuru bacu bazaba abantu beza kuturusha."
Uyu muryango uvuga ko uburyo bwonyine bwo guhura, ari ukunyura kuri Snapchat mu gihe ihari, ariko, uyu mugore akomeza kugira ikizere avuga ati "Ndatekereza ko bazabona uburyo bwo kwisanzuranaho no kugira icyo kiganiro."
Beyonce musaza we bahuje se, arara mu makamyo hafi y'inzu ye
Nkuko iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza kibitangaza ngo umukobwa wa Beyoncé Blue Ivy, yakiriye impano y’amadolari 80,000 y’igipupe cya Barbie ku isabukuru ye y'amavuko mu gihe Nixon akunda cyane ni Nintendo Switch iri munsi y’amadorari 200.
