Mukuralinda aremeza ko Prince Kid ntaho yacikira ubutabera

Mukuralinda aremeza ko Prince Kid ntaho yacikira ubutabera

 Nov 14, 2023 - 16:59

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda aravuga ko Prince Kid abaye yaragiye mu Mahanga, hakitabazwa polisi mpuzamahanga agafatwa agafungwa.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, nibwo urukiko Rukuru rwanzuye ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akatiwe gufungwa imyaka itanu muri gereza, nyuma yo gushinjwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Nubwo uyu mugabo yakatiwe iyo myaka, ariko urubanza rwasomwe adahari, mu gihe yari yanahawe iminsi 30 yo kujurira. Amakuru aravuga ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo, Me Nyembo Emelyne wunganiraga Prince Kid yatangaje ko umukiriya we atamwegereye ngo bajurire.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda aravuga ko Prince Kid yaragiye hanze Interpol yamushaka

Itegeko rivuga ko mu gihe iyo minsi 30 ishize utajuriye, ushakishwa ugafungwa. Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko uyu Prince Kid n'umugore we Miss Iradukunda Elsa baba batakibarizwa mu Rwanda.

Ubwo umuvugizi wa guverinoma Alain Mukuralinda yari mu kiganiro kuri Max TV, yatangaje ko niba Prince Kid atarajuriye, hakitabazwa polisi mpuzamahanga izwi nka 'Interpol' ikamushaka.

Ni mu gihe abantu bari bakomeje kuvuga ko itegeko rivuga ko iyo umuntu yakatiwe igihano kiri munsi y'imyaka itanu, iyo hashize imyaka icumi icyo gihano gisaza; bikaba bisobanuye ko Prince Kid ubwo iyo myaka ishize adafashwe byaba birangiye.

Prince Kid n'umugore we baba baragiye hanze y'u Rwanda 

Ubwo Mukuralinda yavugaga kuri iri tegeko, yavuze ko nubwo ariko itegeko rivuga, ariko ngo nubwo iyo myaka 10 yaba ibura umunsi umwe, ubushinjacyaha bwasaba ko uwo muntu afatwa, bigahita bitangira bundi bushya. 

Ati " Umuntu ukurikirana dosiye ni we utuma dosiye isaza. Habura umunsi umwe ngo imyaka icumi irangire, umushinjacyaha akamenya aho ukekwa aherereye, yahita yandika asaba ko atabwa muri yombi bigatangira bundi bushya."

Amakuru avuga ko Prince Kid n'umugore we baba baragiye hanze y'igihugu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rutangaza ko ayo makuru ntacyo ruyaziho. Kuri Mukuralinda, avuga ko kuri ubu nta gihamya cyerekana ko Prince Kid atajuriye.