PNL:Mukura yatereye Rayon Sports ku wa kajwiga rubura gica

PNL:Mukura yatereye Rayon Sports ku wa kajwiga rubura gica

 Jan 28, 2023 - 12:05

Rayon Sports yanganyije na Mukura Victory Sports ku munsi wa 17 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, mu mukino wabereye i Huye.

Ni umukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda wari wahuruje imbaga, aho kuri sitade mpuzamahanga ya Huye Mukura Victory Sports yari yakiriye Rayon Sports.

Wari umukino wa mbere Hertier Luvumbu Nzinga agiye gukina muri Murera kuva yayigarukamo ikomeje umuhigo wo gushaka igikombe cya shampiyona, ariko ikaba yari yasuye intare yakomeretse dore ko umukino uheruka Mukura yatsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi Mukura yabanje mu kibuga

Rayon Sports yagombaga gutsinda uyu mukino ubundi igacungana n'uko AS Kigali ishobora kuba yatakaza amanota igahita ifata umwanya wa mbere yamazeho igihe kinini mu gice cya mbere cya shampiyona n'ubwo yasoje ku mwanya wa gatanu.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko Rayon Sports ikarusha Mukura Victory Sports gutambaza umupira n'ubwo Mukura nayo yanyuzagamo ikagaragaza wa mukino wayo wo gukina ihanahana cyane.

Ku munota wa cumi, Iraguha Hadji wasatiraga anyuze iburyo yakorewe ikosa maze umusifuzi atanga kufula yatewe neza na Hertier Luvumbu, Mussa Camara ashyiraho umutwe maze umuzamu Nicolas Sebwato ntiyabasha guhagarika uwo mupira ujya mu rushundura.

Mukura Victory Sports yahise itangira gukina ishaka kwishyura icyo gitego, ku munota wa 25 kapiteni wa Mukura Kayumba Soter abona uburyo bwari kubyara igitego ariko ananirwa gutera umupira mu izamu rya Adolphe.

Amakipe yombi yakomeje gusatira maze ku munota wa 45 Mussa Camara yatsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande Nonati yemeza ko hari habayeho kurarira, amakipe ajya kuruhuka nta kindi gitego kibonetse.

Mu kuva kuruhuka Mukura yaje imbaraga ari zose, maze ku munota wa 57 Mukogotya ateza impagarara mu bwugarizi bwa Rayon Sports yisanga afite umupira mu gihe umuzamu Adolphe yaguye ariko ahindukira atera umupira awutera hanze.

Ku mupira wazamukanywe na Kamanzi Aschraf akawuha Mukogotya Robert nawe akawumusibiza, Aschraf yarebye uko Habamahoro Vincent yazamukaga awumuha neza awufungira mu rubuga rw'amahina, Vincent nawe awuterekera Nsabimana wahise awuboneza mu izamu ku munota wa 62 Mukura ihita ibona igitego cyo kwishyura.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana umukino urangira nta kipe ibonye igitego cya kabiri maze bituma Rayon Sports ifata umwanya wa gatatu n'amanota 32, mu gihe Mukura iri ku mwanya wa karindwi n'amanota 24.

Camara niwe watsindiye Rayon Sports