Mu Bufaransa isake yajyanywe mu nkiko

Mu Bufaransa isake yajyanywe mu nkiko

 May 11, 2024 - 16:17

Benshi batangiye abandi bagwa mu kantu nyuma yo kumva inkuru y'isake yo mu gihugu cy'Ubufaransa yajyanywe mu nkiko, ishinjwa kubangamira abaturanyi.

Isake yo mu Bufaransa yitwa ‘Maurice’ yajyanywe mu Rukiko kubera guteza urusaku nijoro bigatuma abaturanyi bamwe babura ibitotsi.
Iyo sake yajyanywe mu rukiko rwa Rochefort n’abagize umuryango uzwi ku izina rya Jean-Louis Biron na Joëlle Andrieux bavuga ko babangamirwa n’urusaku rw’iyo nkoko

Mu nyandiko abarenga bashyikirije Urukiko, hasobanuwe ko aho batuye hatuje cyane, ariko ikibazo ari uko iyo sake, Maurice, ibabanagamira kubera kubika nijoro, bityo bakaba bifuza ko yacecekeshwa.

Byongeye kandi, mu gihe cyo 
cyo kuburana, nyiri iyo sake, Corinne Fesseau, yasobanuye ko ku ruhande rwe n’isake ye, nta kibazo bafitanye n’abaturanyi kuko inkoko yakoraga ibyo izindi nkoko zikora, kubika.

Icyakora abarenga byarangiye batsinzwe, maze hemezwa ko iyo sake ihabwa uruhushya rwo gutura kuri icyokirwa cya Oleron mu gihe umucamanza yategetse abarega kwishyura nyir’inkoko amadorari 1,600 y’indishyi z’akababaro, ndetse akaba ari na bo bishyura amagarama y’urubanza.