Mr Nice yihanangirije abamugereranya na Diamond Platnumz

Mr Nice yihanangirije abamugereranya na Diamond Platnumz

 Jun 22, 2023 - 02:04

Umunyabigwi mu muziki Mr Nice yahaye gasopo abatesha agaciro ibikorwa bye bamugereranya n'abahanzi bashya barimo Diamond Platnumz.

Umunyabigwi mu muziki ukomoka muri Tanzania Mr Nice yihanangirije abantu bamufata bakamugereranya n'abahanzi bashya muri ibi bihe nka Harmonize ndetse na Diamond Platnumz, aho avuga ko baba barimo kumutesha agaciro.

Mr Nice mu kiganiro yagiranye na Radiyo Clouds FM, yasabye abantu kubaha ibikorwa bye yakoze mu ruganda rw'umuziki, ngo kuko ari we muhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba niyo hagati wabashije kuzuza sitade abafana bagafiningiza.

Umunyabigwi Mr Nice arasaba kubahirwa ibyo yakoze 

Ati " Ninge ngenyine wujuje sitade ya Kasarani aho abantu ibihumbi 80,000 bitabiriye, nujuje sitade ya Kibanda abantu ibihumbi 30,000 bari bahari . Ariko ubundi mwebwe muzi icyo kuzuza sitade bisobanuye??."

Mr  Nice akaba yarakomeje asobanura ko atibaza n'impamvu bahirahira bamugereranya nabariya bahanzi, ahubwo ngo bagakwiye kubaha ibigwi bye.

Ati " Simvuze ko ndi mwiza kubarusha, ahubwo icyo mvuga ni uko nageze ku bintu bihambaye muri uyu mwuga kandi ibyo byagakwiye kubahwa."

Nyuma yibyo Mr Nice yatangaje, abantu benshi babitanzeho ibitekerezo binyuranye, aho bamwe bari ku ruhande rwe bavuga ko ari umunyabigwi yagakwiye guhabwa icyubahiro mu muziki nta mpamvu yo kumugereranya n'abandi.

Mr Nice aremeza ko nta mpamvu yo kumugereranya n'abandi bahanzi 

Nyamara rero ku rundi ruhande hari n'abandi bavuga ko ibyo yatangaje harimo ubwishongozi bwinshi ngo kuko yibanze kubyo yakoze yirengagiza iby'abandi. 

Lucas Mkenda amazina nyakuri ya Mr Nice, akaba yaravutse mu 1978 avukira Moshi muri Tanzania.

Mr Nice yaje gutangira umuziki mu 1999, aho yaje kumenyanye mu ndirimbo nka: Kikulacho, Fagilia, Kidali po n'izindi, kuri ubu akaba aba muri Kenya.