Mount agiye gukubirwa umushahara akarenga gatatu na Manchester United

Mount agiye gukubirwa umushahara akarenga gatatu na Manchester United

 Jun 30, 2023 - 01:52

Nyuma y'ibyumweru ibya Mason Mount na Chelsea byarabaye agatereranzamba, uyu musore agiye kwerekeza muri Manchester United aho azajya ahembwa agatubutse.

Manchester United yemeranyije na Chelsea ko Mason Mount azatangwaho miliyoni 55 z'amapawundi ziziyongeraho miliyoni eshanu bitewe n'uko azitwara, bishyira iherezo ku mezi yari ashize hibazwa ku hazaza h'uyu musore.

Uyu mwongereza w'imyaka 24 yari amaze imyaka 16 mu ikipe ya Chelsea, kuko yageze mu bato b'iyi kipe afite imyaka umunani gusa.
Hari hashize iminsi ikipe ya Chalsea na Manchester United zitari guhuriza ku mafaranga akwiye gutangwa kuri uyu musore, kuko Chelsea yifuzaga miliyoni 65 z'amapawundi, mu gihe Manchester United itashakaga kurenza miliyoni 55.

Ibiganiro byahuje abahagarariye aya makipe yombi ku munsi w'ejo ku wa Kane, byarangiye amakipe yombi ahurije kuri miliyoni 55 z'azamapawundi zishobora kuziyongeraho izindi eshanu bitewe n'uko uyu mukinnyi azitwara.

Byamenyekanye ko uyu musore w'umwongereza azasinya amasezerano y'imyaka itanu muri Manchester United, ndete akajya ahembwa ibihumbi 250 by'amapawundi ku cyumweru, mu gihe yahembwaga ibihumbi 80 muri Chelsea.

Mount yakuriye mu bato ba Chelsea (Image:Getty)

Mason Mount abaye undi mukinnyi usohotse muri Chelsea ikomeje kunyuzwamo umweyo, mu rwego rwo kwirinda kugongwa n'amabwiriza ya UEFA agenga imikoreshereze y'ubukungu.

Myugariro Kalidou Koulibaly, umuzamu Edouard Mendy, Mateo Kovacic, Kai Havertz na Joao Felix ndetse na Denis Zakaria bari intizanyo, bose bamaze gusohoka muri iyi kipe kuva umwaka wimikino warangira.

Ni mu gihe kandi Ruben Loftus-Cheek ari mu nzira zerekeza muri AC MIlan, N’Golo Kante we akaba yaramaze kwerekeza muri Al-Ittihad ku buntu.

Chelsea kandi yiteguye kwakira amakipe yaza yifuza Collum Hudson-Odoi, ndetse Cesar Azplicueta, mu gihe Hakim Ziyech nawe yenda kwerekeza muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

Mason Mount arasinya imyaka umunani muri Manchester United(Net-photo)