Mikel Arteta yahishuye ibanga riri gutuma Arsenal ikubita umuhisi n'umugenzi

Mikel Arteta yahishuye ibanga riri gutuma Arsenal ikubita umuhisi n'umugenzi

 Mar 31, 2023 - 01:41

Umunya-Espagne Mikel Arteta utoza ikipe ya Arsenal yagarutse ku biri gufasha cyane iyi kipe muri Premier League y'uyu mwaka, yemeza ko gukorera hamwe aricyo kintu kiri kubafasha ahanini.

Ni bake baba baratekerezaga ko shampiyona ya Premier League 2022-2023 izagera aho isigaje imikino icumi ngo irangire, Arsenal ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ikizere ku bafana ba Arsenal cyamaze kujya hejuru cyane ko bishoboka ko nyuma y'imyaka 19 iyi kipe idatwara igikombe cya shampiyona, uyu ushobora kuba ariwo mwaka wabo wo kongera kwishima.

Mikel Arteta yagarutse ku ibanga ryihishe inyuma y'iyi myitwarire abasore be bazanye muri uyu mwaka w'imikino, avuga ko ubumwe buri hagati yabo aribwo butuma bakomeza gukora neza.

Arteta ati:"Turi ku rugero rwiza rwo guhangana ndetse no gufatanya kuko mu by'ukuri barashaka gufashanya, ariko bagomba no guhatana hagati yabo ikipe ikabyungukiramo kuko bibazamura ku rwego twifuza.

"Ibanga ni ubumwe no kuba hamwe bafite hagati yabo. Bakunda kumarana igihe kinini, bakunda gukina, bakunda gukinira imbere y'abantu bacu kandi bafite ibyo byiyumvo byo kuba bafitanye isano n'ikipe. Ndatekereza ko ibyo bifite imbaraga nyinshi."

Arsenal irasabwa kwitwara neza mu mikino icumi yonyine ya shampiyona isigaye ubundi igashyira akadomo ku myaka 19 imaze idatwara Igikombe cya shampiyona. Kugeza ubu iyoboye urutonde n'amanota 69, ikaba ikurikiwe na Manchester City ifite amanota 61, ariko yo ifite ikirarane kuko imaze gukina imikino 27.

Mu mpera z'iki cyumweru harimo umukino ushobora gusiga wongereye ikizere cyo gutwara igikombe kuri Arsenal, aho ku wa Gatandatu saa 13:30 kuri Etihad Stadium Manchester City izaba yakiriye Liverpool.

Mu gihe Manchester City yatakaza uyu mukino, Arsenal yaba isabwa gutsinda Leeds United ubundi igahita ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 11 hagati yayo na Manchester City ya Pep Guardiola.

Arsenal isigaje kwita ku mikino icumi igatwara igikombe(Image:Getty)