Umukinnyi w'iteramakofe wabigize umwuga ukomoka muri Amerika, Mike Tyson yasobanuye neza ko kuri ubu arimo kurya inyama mbisi kugira ngo yitegure guhangana na Jake Paul, mu murwano uteganyijwe muri Nyakanga 2024.
Tyson yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru aho yasobanuye ko ubu yahinduye imirire kandi ko yatangiye kurya inyama mbisi kugira ngo bimufashe mu ntambara azarwana na Jake.
Umurwano wa Mike Tyson uteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka
Biteganijwe ko umurwano hagati ya Tyson w’imyaka 58 na Jake w’imyaka 27 uzaba ku ya 20 Nyakanga kuri sitade AT&T i Texas muri Amerika ndetse ukazanerekanwa Live kuri Netflix.
