Messi yafashije David Beckham kugera ku mutungo wa miliyari 1 y’amadolari

Messi yafashije David Beckham kugera ku mutungo wa miliyari 1 y’amadolari

 May 16, 2026 - 21:16

David Beckham yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’Umwongereza ugeze ku mutungo wa miliyari 1 y’amadolari ya Amerika, ibintu yafashijwe na Lionel Messi.

Nk’uko byatangajwe na Sunday Times Rich List ya 2026, umutungo wa Beckham ugeze kuri miliyari 1.185 z’amapawundi, ni ukuvuga amafaranga arenga miliyari 1.5 z’amadolari ya Amerika.

Uyu wahoze akinira Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yakomeje kongera umutungo we binyuze mu ishoramari rikomeye yakoze nyuma yo guhagarika gukina umupira.

Kimwe mu byamwinjirije amafaranga menshi ni imigabane afite muri Inter Miami CF, ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye imbere cyane nyuma yo kugura Lionel Messi.

Bivugwa ko kuza kwa Messi muri Inter Miami byazamuye cyane agaciro k’iyi kipe ndetse n’ubucuruzi bwayo, ibintu byatumye umutungo wa Beckham wikuba inshuro zirenga ebyiri mu mwaka umwe gusa.

Amakuru kandi avuga ko Beckham yagize uruhare rukomeye mu kumvisha Messi gukomeza kuguma muri Inter Miami indi myaka itatu, ibintu byafashije iyi kipe gukomeza gukurura abafana n’abashoramari benshi.

Uretse umupira w’amaguru, Beckham afite indi mishinga minini y’ubucuruzi i Miami harimo ibikorwa byubatswe hafi ya stade nshya ya Inter Miami yitwa Nu Stadium.

Ubwo butaka  bufite ubuso bwa hegitari 131, ikaba irimo inzu zo guturamo, amaduka, ibiro ndetse na resitora. Bivugwa ko agaciro k’ishoramari rya Beckham muri uwo mushinga karenga miliyoni 370 z’amapawundi.

Na nyuma y’imyaka myinshi asezeye gukina, ibikorwa bye by’ubucuruzi bikomeje kumwinjiriza amafaranga menshi. Nka sosiyete ye yo mu Bwongereza ya DRJB Holdings yamwunguye miliyoni 43 z’amapawundi muri 2024.

Beckham kandi afite imigabane ingana na 45% muri iyi sosiyete ye nyuma yo kugirana amasezerano akomeye na Authentic Brands Group yo guteza imbere ibikorwa bye byo hanze ya ruhago.

Aya mafaranga uyu munyabigwi yagiye yinjiza ni yo yamugize Umwongereza wa mbere wakinnye ruhago, ugeze kuri aka gahigo ko kugera kuri miliyari y’amadolari.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien