Mason Mount yabonye atari ari muri gahunda ahindura inzozi

Mason Mount yabonye atari ari muri gahunda ahindura inzozi

 Jul 6, 2023 - 11:07

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United amasezerano y'imyaka itanu, Mason Mount yatangaje ko mu mezi ashije aribwo yabonye ko atari muri gahunda za Chelsea afata umwanzuro wo kuyivamo.

Mason Mount w'imyaka 24 niwe mukinnyi wa mbere ikipe ya Manchester United yasinyishije muri iyi mpeshyi ya 2023, mu gihe iyi kipe ikiri kurwana n'isoko nayo igurishwa.

Uyu musore wari amaze imyaka 18 mu ikipe ya Chelsea kuko yagezemo afite imyaka itandatu yonyine, yananiwe kumvikana n'iyi kipe ngo yongere amasezerano ubwo yari ageze mu mwaka wa nyuma w'amasezerano ye.

Mount yageze muri Chelsea akiri umwana muto (Image:AP)

Ubwo yaganiraga na televiziyo ya Manchester United yamaze gusinyira, yavuze ko yabibonye mu mezi ashize ko atari muri gahunda za Chelsea.

Mount ati:"Mu mezi ashije byaragaragaye neza no ntari muri gahynda za Chelsea zo kujya imbere. Ubwo namenyaga ko Manchester United ibirimo, umwanzuro wahise ufatwa.

"Ikipe ikomeye, abakinnyi benshi bakomeye bakinnye hano, kandi nashakaga kuba umwe muri bo kuva ku ntangiriro. Kwinjira kare nkitegura imikino ibanziriza umwaka w'imikino niyo yari intego yange."

Uyu mwongereza ugiye kujya yambara nimero 7 i Manchester, avuye muri Chelsea yatsindiye ibitego 33 ndetse anatanga imipira 37 yavuyemo ibitego mu mikino 195.

Mason Mount kandi yavuze uko akunda abakinnyi barimo David Becjham na Cristiano Ronaldo bambaye nimero 7 agiye kwambara muri Manchester United.

Manchester United yabaye iya gatatu muri shampiyona y'umwaka ushize biyihesha itike yo kwitabira imikino ya UEFA Champions League mu mwaka uza, ikomeje kwiyubaka ngo izagaruke ikomeye kurusha uko yari imeze muri uyu mwaka.

Amwe mu mazina avugwa ashobora gukurikira Mason Mount ni umuzamu wa Inter Milan Andre Onana, Sofyan Amrabat wa Firorentina ndetse na rutahizamu wa Atalanta ariwe Rasmus Hojlund.  

Mason Mount yasimye imyaka itanu muri Manchester United (Image:Getty)