Maroc yikuye mu irushanwa rya CHAN rizatangira ejo

Maroc yikuye mu irushanwa rya CHAN rizatangira ejo

 Jan 12, 2023 - 10:12

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Maroc(FRMF) ryamaze gutangaza ko ritazitabira CHAN izatangira kuri uyu wa Gatanu muri Argelia.

Bidasubirwaho ikipe y'igihugu ya Maroc yamaze gutangaza ko itazitabira igikombe cy'Afurika cy'abakina imbere mu gihugu kigiye gukinwa ku nshuro ya karindwi kikaba kizabera muri Argelia.

Ibi abanya-Maroc babitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y'uko indege ziva muri Maroc muri iki gihe zitemerewe kujya muri Argelia ku bw'umubano hagati y'ibi bihugu utameze neza, ndetse Maroc ikaba yari yatanze integuza ko kompanyi ya Maroc isanzwe itwara ikipe y'igihugu nitemererwa kujya muri Argelia batazitabira irushanwa.

Mu itangazo FRMF yashyize hanze bagize bati:"Ikipe y'igihugu ya Maroc ntabwo ishoboye kujya i Constantine(Muri Argelia) mu gihe Royal Air Maroc igomba gutwara iyi kipe iva Rabat igana Constantine itahawe uruhushya."

Maroc imaze iminsi yandikiye abo muri Argelia isaba uburenganzira bwo kuza na RAM Air ya Maroc ikabageza i Constantine, ndetse na minisitiri w'umutekano muri Argelia witwa Abderrazak Sebgag atangaza ko bazabasubiza, ariko kugeza uyu munsi ntibarasubizwa kandi irushanwa rizatangira ejo.

Ikipe y'igihugu ya Maroc yari mu itsinda C aho yari kumwe na Sudan, Madagascar na Ghana ndetse Maroc ikaba ari nayo yatwaye CHAN iheruka.

Irushanwa riratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 rikaba rizarangira tariki 04 Gashyantare 2023 muri Argelia.

Maroc niyo yatwaye irushanwa riheruka