Mark Zuckerberg witegura kurwana na Elon Musk yazamuwe mu ntera  mu mikino njyarugamba

Mark Zuckerberg witegura kurwana na Elon Musk yazamuwe mu ntera mu mikino njyarugamba

 Jul 28, 2023 - 05:38

Umuherwe Mark Zuckerberg, bivugwa ko arimo hafi kujya mu rugamba n'umuherwe mugenzi we Elon Musk, yageze ku kindi kiciro mu mikino njyarugamba.

Mark Zuckerberg yahawe umukandara w'ubururu mu mikino njyarugamba ya jiu-jitsu, mu gihe akomeje kwitegura urugamba ashobora guhanganamo na mugenzi we w’umuherwe akaba n'umuyobozi wa Twitter, Elon Musk.

Mark Zuckerberg yahawe umukandara w'ubururu mu mikino njyarugamba ya jiu-jitsu 

Uyu muyobozi wa Meta ubu ufite imyaka 39, yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram mu mpera z’icyumweru gishize, yerekana umukandara we mushya wa jiu-jitsu, ubwo yawushyikirizwaga agaragiwe na bagenzi be.

Ati: “Amahirwe masa @davecamarillo ku mukandara wawe w’umukara wo ku rwego rwa gatanu. Uri umutoza ukomeye kandi nize byinshi ku byerekeye kurwana n’ubuzima, kuva natangira gukorana imyitozo nawe. Nishimiye kandi kuzamurwa mu ntera ngahatanira umukandara w'ubururu mu ikipe ya @guerrillajjsanjose.”

Haribazwa niba koko Mark Zuckerberg azarwana na Elon Musk 

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Musk na Zuckerberg bazubaha amasezerano yabo yo kurwanira ahakinirwa imikino njyarugamba(ring) nubwo bombi bakomeje kwitoza umuhenerezo.