Madonna yagize icyo atangaza nyuma yo kuva mu bitaro

Madonna yagize icyo atangaza nyuma yo kuva mu bitaro

 Jul 12, 2023 - 12:14

Umuhanzikazi Madonna umaze igihe kirenga icyumweru ari mu bitaro arembeye, yongeye kuvugisha abafana be.

Byari agahinda gusa ku bakunzi ba Madonna, nyuma yuko mu cyumweru gishize yashyizwe mu cyumba cy’indembe, aho benshi batekerezaga ko ari ubwa nyuma babonye uyu muhanzikazi.

Ariko nyuma yicyumweru nigice arembye, yongeye kuvuga. Ni ubutumwa bwa mbere bw’uyu muhanzi, yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Madonna ukirutse yongeye kuvugisha abafana be

Ati: “Ndabashimira imbaraga zanyu nziza, Amasengesho n'amagambo yo gukiza no kumba hafi. Numvise urukundo rwanyu. Ndi munzira yo gukira kandi ndashimira byimazeyo imigisha yose mu buzima bwanjye.

Ati: “Igitekerezo cyanjye cya mbere ubwo nabyukaga mu bitaro, ni abana banjye. Igitekerezo cyanjye cya kabiri natekereje ni uko ntashakaga gutenguha umuntu wese waguze amatike y’ibitaramo byanjye. Sinifuzaga kandi gutesha agaciro abantu bakoranye ubudacogora mu mezi make ashize kugira ngo nkore igitaramo cyanjye. Nanze gutenguha umuntu uwo ari we wese.

Icyo nibandaho ubu, ni ubuzima bwanjye no gukomera kandi ndabibizeza, nzagaruka vuba bishoboka! Gahunda iriho ni iyo guhindura gahunda ibitaramo byo muri Amerika y'Amajyaruguru no gutangira mu Kwakira mu Burayi.”

Madonna yari amaze hafi icyumweru n'igice arembye

Byongeye kandi, yijeje abakunzi be bose gahunda ye iri imbere ya 'The Celebration Tour', nyuma y’uburwayi bwe butunguranye, benshi batekereje ko urugendo rw’ibitaramo ruzahagarikwa muri Amerika no mu Burayi. Ariko ubu, bizashyirwa ku matariki mashya.

Uyu muhanzi yari yabanje kurwarira mu rugo rwe nyuma ajyanwa mu bitaro, aho yinjiye mu cyuma cy’indembe akamara yo iminsi itari mike.