M23 yashimiye Perezida Tshisekedi wabahaye impano ya Noheli

M23 yashimiye Perezida Tshisekedi wabahaye impano ya Noheli

 Dec 18, 2024 - 10:44

Umutwe wa M23 washimiye Perezida wa Congo-Kinshasa Félix Antoine Tshisekedi ko yabahaye impano ya Noheli nyuma y'uko ingabo z'Igihugu cye zitaye ibirindiro bari bafite bagasigamo ibyo kurya byinshi ndetse n'amasasu menshi.

Umutwe wa M23 uhanganye n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC mu burasirazuba bw'Igihugu urakina ku mubyimba Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ko yabahaye impano ya Noheli.

Ibi ni nyuma y'uko ingabo za Congo FARDC zataye ibirindiro byabo muri Teritwari ya Lubero bagasiga ibiribwa birimo imifuka y'umuceri na Kawunga bikigira mu biganza bya M23.

Ntabwo ari ibiribwa gusa kuko banasize amakarito yuzuye amasasu.

Ibi byashyizwe hanze na M23 mu mashuhso bacishije ku rubuga rwabo rwa X babiherekesha amagambo agira ati "Wakoze ku bw’impano ya Noheli, Tshilombo".

Kuri uyu wa Kabiri nibwo M23 yigaruriye ibice bitandukanye muri Teritwari ya Lubero nk'agace ka Mambasa ndetse na Buleusa na Ikobo two muri Walikare.

Ni mu gihe kandi M23 imaze iminsi ifata n'ibindi bice birimo: Matembe, Butsorovya, Alimbongo,n'ahandi hanyuranye.