Kuri ubu M23 iratangaza ko imaze kugenzura byuzuye agace ka Ngungu kari muri Teritwari ya Masisi ariko kandi ikemeza ko yivuganye abasirikare 215 biganjemo abo mu Burundi.
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, nibwo M23 yigaruriye Ngungu muri Operasiyo yakozwe n'abakomando b'uyu mutwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri bahita bivugana ingabo z'abo bahanganye.
Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda yatangaje ko iyi operasiyo yiciwemo abasirikare 215 barimo abarenga 70% b' Abarundi banarimo Abofisiye ndetse uyu muvugizi yerekanye intwaro nyinshi bafashe.
Icyakora ku ruhande rwa FARDC ndetse n'abo mu Burundi ntawe urahamya aya makuru M23 itanagza, ni mu gihe kandi andi makuru avuga ko abasirikare M23 yishe baba barazamutse cyane.
