Luka Modric yahaye gasopo Brazil benshi baha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy'isi

Luka Modric yahaye gasopo Brazil benshi baha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy'isi

 Dec 9, 2022 - 06:57

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y'igihugu ya Croatia icakirana na Brazil mu mukino wa kimwe cya kane cy'Igikombe cy'isi, aho abanya-Croatia barahiriye guhindura amateka ya Brazil yabananiye.

Luka Modric w'imyaka 37 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Croatia mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar, aho iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma ubushize ubu ikaba igeze muri kimwe cya kane.

Kuri uyu wa Gatanu saa 17:00 kuri Education City Stadium nibwo Croatia ihura na Brazil muri kimwe cya kane nyuma yo gusezerera Ubuyapani kuri penariti muri kimwe cya munani banganyije ubusa ku busa.

Iyi kipe itozwa na Zlatko Dalic yiganjemo abakinnyi bakuze bikaba ari imwe mu mbogamizi ituma abakunzi ba ruhago batayiha ikizere kinshi cyo gusezerera Brazil, ariko Luka Modric we siko abibona.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Modric yavuze ati:"Umukino wacu ukomeye cyane mu gikombe cy'isi uri imbere. Twakoze akazi gakomeye tugera muri kimwe cya kane ariko dushaka ibirenzeho.

"Brazil ihora ari imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi mu gikombe cy'isi, ndetse ibyo berekanye muri iri rushanwa nuko bakwiye koko kuba bamwe mu bahabwa amahirwe. Twagiye duhura na Brazil inshuro zitandukanye ntitwayitsinda, ariko turizera ko ibi bishobora guhinduka.

"Tugomba kuzakinira ku rwego rwo hejuru, tugacunga neza, tugakomera cyane ndetse ntitubakure mu mboni zacu. Nk'uko nabivuze, Brazil ni ikipe ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana irushanwa - ariko twarabibonye ko n'abahabwa amahirwe bashobora gutsindwa."

Umutoza Zlatko Dalic we yaje agaruka ku buryo abakinnyi ba Brazil iyo batsinze babyina Samba, avuga ko nibatsinda bakabyina ntacyo biramutwara kuko ari umuco wabo ariko yongeraho ko atifuza kubona abakinnyi be bishimira igitego muri ubwo buryo.

Kuri Education City Stadium uyu mukino uratangira saa 17:00 aho urasifurwa n'umwongereza Michael Oliver, ikipe irakomeza aha muri kimwe cya kabiri izahura n'irakomeza hagati ya Argentine n'Ubuhorandi zirakina saa 21:00.

Modric afite ikizere cyo gusezerera Brazil(Net-photo)