Ku munsi w'ejo, umuhanzikazi Lizzo yavuze ko atari umuntu mubi kuko ngo ibyo batatu mu bahoze ari ababyinnyi be bamushinja mu rubanza rw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari ibinyoma byambaye ubusa.
Iki kirego cyatanzwe ku wa Kabiri mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles, kivuga ko Lizzo yahatiye ababyinnyi kwishora mu babyinnyi bambaye ubusa i Amsterdam, ndetse akanasebya umwe muri bo amuhora umubiri we, mbere yo kumwirukana.
Lizzo yagize icyo avuga nyuma yo kuregwa ibirego biromo n'urukozasoni
Mu magambo ye, Lizzo yagize ati: "Ntabwo ndi hano kugira ngo ngaragare nk'inzirakarengane, ariko kandi nzi ko ntari mubi nk'uko abantu ndetse n'itangazamakuru bangaragaje mu minsi ishize. Sinihishira ku bijyanye n'icyo natekereza ku guhuza ibitsina kandi nigaragaza uko ndi, ariko sinshobora kwemera cyangwa kwemerera abantu gukoresha uko nteye kugira ngo bangire ikintu ntari cyo."
Abarega aribo Arianna Davis, Crystal Williams na Noelle Rodriguez, batanze ibirego byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, idini ndetse n'amoko, ivangura rishingiye ku bumuga, gukubita no gufungwa binyuranyije n'amategeko.
Mu magambo ye, Lizzo yagize ati: "Muri iyi minsi ishize, byarangoye cyane kandi birantungura cyane. Imyitwarire yanjye mu kazi, indangagaciro ndetse no kubaha kwanjye byashidikanyijweho. Ubusanzwe mpitamo kudasubiza ibirego by'ibinyoma ariko ibyo ntibishoboka kuri iyi nshuro, kuko birababaje cyane ku buryo bidashobora kwihanganirwa."
Lizzo kandi yavuze ko n'ubwo yirukanye ababyinnyi be na we byamugoye.
Lizzo avuga ko yananiwe kwihanganira abamusebeje
Yagize ati: "Rimwe na rimwe ngomba gufata ibyemezo bikomeye ariko ntabwo mba nagambiriye gutuma umuntu yumva atamerewe neza cyangwa nkaho adahabwa agaciro nk'igice cy'ingenzi mu ikipe. Birambabaza, ariko ntabwo nzemera ko imirimo myiza nakoze ku isi itwikirwa n'ikintu nk'iki."
Mu ntangiriro zuyu mwaka, Lizzo yatsindiye Grammy mu kiciro cya Record of the year, kubera indirimbo yise "About Damn Time. Ikindi kandi, tour yo gushyigikira alubumu ye ya kane yise "Special", yarangiye mu kwezi gushize.
