Lilian Mbabazi kera kabaye yavuze ku rushako rwe na nyakwigendera Radio

Lilian Mbabazi kera kabaye yavuze ku rushako rwe na nyakwigendera Radio

 Jan 8, 2024 - 20:02

Lilian Mbabazi, nyuma y'igihe uwahoze ari umugabo Radio yitabye Imana, yayoboye avuaga ku itanduna rye n'uyu mugabo we mbere yuko yitaba Imana muri 2018.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Lilian Mbabazi, yeruye avuga ku mibanire ye n’uwahoze ari umugabo we Radio Mowzey,  ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. 

Lilian Mbabazi yakomoje ku itanduna rye na nyakwigendera Radio

Ari kumwe n’abana be babiri, Asante na Izuba, hagati yabo, Lilian yavuze ibibazo bahuye nabyo nk’abashakanye, amaherezo bikaza gutuma batandukana. Nubwo byasaga n’ibimugoye kubivuga, yashimangiye ko icyari kimuraje ishinga kurusha ibindi ari ukureba imibereho myiza y’abana babo muri icyo gihe cy'amakimbirane.

Lilian yatangaje ko icyemezo cyo gutandukana na Radiyo Mowzey kitafashwe mu nzira nziza. Avuga ko yisanze agomba gufata icyemezo gikomeye kitagamije  kurinda abana be gusa ahubwo na Mowzey ubwe. Lilian yashimangiye ko iki cyemezo kitatewe n’ikosa iryo ari ryo ryose rya Radiyo ahubwo ko ari ingaruka mbi n’ibihe bitari byiza byari byari bizengurutse ubuzima bwe.

Yakomeje avuga ko bimwe mu byashingiweho bajya gutandukana kwari ukureba ko Asante na Izuba bagumana isura nziza ya se. Kuri we, byari ngombwa kubarinda ibisitaza byari mu buzima bwa se, bityo bikarinda urukundo bamukundaga n’icyubahiro bamuhaga.

Lilian Mbabazi avuga ko ibyo yakoze byose yabikoreye abana be na nyakwigendera Radio

Ku n’icyemez cye, Lilian aticuza kandi yamaze kwiyakira. Ngo yicuza kandi yizera ko inzira zabo z’ubuzima zigenwa n’imbaraga zisumba izindi. Nk’umubyeyi, yumvaga ko ari inshingano ze kurinda abana be ingaruka mbi zishobora guterwa n’imibereho  ya se, icyemezo yizera ko ubwo rya ryo geno.