Lil Wayne yatangaje ko atazitabira Super Bowl Halftime show

Lil Wayne yatangaje ko atazitabira Super Bowl Halftime show

 Feb 5, 2025 - 20:14

Umuraperi ukomoka muri Amerika, Lil Wayne, yemeje ko atazitabira igitaramo cya Super Bowl LIX giteganijwe ku mu rukerera rwa tariki tariki 10 Gashyantare, nubwo ibirori bizabera mu mujyi yavukiyemo wa New Orleans.

Binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Wayne yabanje gusuhuza abakunzi ba be maze avuga ko hari undi uzamusimbura muri ibyo birori bikomeye bya siporo.

Uyu muraperi yakomeje avuga ko atazagaragara muri ibyo birori kuko icyo gihe nta kanya azaba afite kamwemerera kwitabira.

Icyakora, Wayne yahumurije abakunzi be abizeza ko hari ikintu gikomeye azashyira hanze ku ya 6 Gashyantare, ashishikariza abafana be gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga ze ku bijyanye n’abakuru mashya.

Ibi bije nyuma y’uko Lil Wayne n’abakunzi be batunguwe ntibanashimishwe no kuba Kendrick Lamar ari we uhawe kuzatarama muri Superbowl halftime show y’uyu mwaka mu gihe muri New Orleans aho izabera, ariho Lil Wayne avuka.