Umuraperi Lil Wayne arimo kwitegura kuburana urubanza aregwamo gukubita uwahoze ari umukozi we, Andrew Williams, mu gihe ariko anasaba ko ibinyanye n'imitungo ye bya biretse kuvugwaho mu rukiko mu gihe atarahamwa n'icyaha.
Uru rubanza ruvugwamo ibyabaye mu 2022, aho Williams avuga ko yahondaguwe ibipfunsi na Lil Wayne ubwo bari mu ndege bwite(private jet)nyuma yo kutumvikana hagati ya Lil Wayne n’umuderevu.
Lil Wayne ntiyifuza ko ibijyanye n'ubutunzi bwe byahuzwa b'urubanza arimo
Williams avuga ko yagerageje guhosha icyo kibazo, ariko akdukirwa na Lil Wayne wamukubise zikamukmeretse bikabije kubera impeta n’imitako ya zahabu yari yambaye ku ntoki.
Yahise yitabaza ubutabazi bw’ibanze nyuma y’ibyabaye, maze avuga ko yangijwe ku mubiri ndetse no mu mutwe, bityo akaba asaba indishyi z’ibyangiritse.
Ni muri urwo rwego Wayne yahakanye ibyo aregwa, aho ashimangira ko yamukomerekeje yirwanaho birego aregwa ari ibinyoma. Uyu muraperi yavuze kandi ko ubukungu bwe bugomba gushyirwa kure y’uru rubanza kugira ngo bitagira ingaruka ku myanzuro y’urukiko. Yifuza ko amakuru ajyanye n’ubutunzi bwe yaba yirengahijwe keretse ahamwe n’icyaha, aho avuga ko kuzana ibintu bijyanye n’amafaranga mbere yo gukatirwa bishobora kugira ingaruka ku mucamanza.
Lil Wayne avuga ko ubutunzi bwe bushobora kuvangira imigendekere y'urubanza
Lil Wayne yamaganye kandi icyifuzo cya Williams cyo guhura imbonankubone, avuga ko agomba guhabwa amahirwe yo gutanga amakuru atari mu rukiko nk’uko Williams na we yayatanze.
Ni urubanza rugikomeje, aho Lil Wayne ashaka ko rwasibwa burundu kandi agasaba urukiko ku mwishyura.
