Ku munsi w'ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru y'umuraperi Lil G werekanye inkumi y'umuzungukazi bari mu munyenga w'urukundo, ndetse ko mu minsi ya vuba azaza kumwerekana mu Rwanda.
Ni inkuru yishimiwe n'abantu benshi babifuriza ishya n'ihirwe mu rukundo rwabo, gusa Abanyarwanda bavuga ko nta byera ngo de!
Nubwo hari ababifurije guhirwa, ariko kandi hari n'abandi bahaye inkwenene Lil G bavuga ko nta kindi akurikiye kuri uwo mukobwa uretse kuba yamubera inzira nziza yatuma abona ibyangombwa bya burundu byo gutura muri Pologne.
Lil G asubiza uwavuze ko icyo ashaka kuri uwo mukobwa ari ibyangombwa yagize ati "Urupapuro (document) rwawe rwa mbere rwagakwiye kuba umutwe wawe mu kugira icyo wimarira n'igihugu."
Lil G yerekanye inkumi bari mu rukundo
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma haje undi muntu ukoresha amazina ya 'Jean Paul' kuri Instagram, atanga igitekerezo avuga ko Lil G yahindutse umusizi ruharwa.
Yagize ati "Lil G turabana hano...yabaye umusizi mubi, aba ashaka abazungu ngo arebe ko yabona ibyangombwa byo gutura."
Lil nawe yaje guhita amusubiza agira ati "Bizagorana cyane kugira ngo ¼ gisigaye kimenye ibyacyo".
Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Lil G ibyangombwa byo gutura muri Pologne byari byamushiriyeho, gusa icyo gihe yatangaje ko ubu ari mu nzira zo gushaka ibindi ku buryo bidashobora guhungabanya akazi ke.
Ku wa 18 Ugushyingo 2022, nibwo Lil G yafashe indege yerekeza muri Pologne aho yavuze ko agiye guturayo ku mpamvu z'akazi ndetse akaba ariho azakomereza umuziki we.
Lil G yikomye uwavuze ko yahindutse umusizi

