Kugumana na Rayon Sports biragoye ubu-Haringingo Francis nyuma yo gutsinda APR FC

Kugumana na Rayon Sports biragoye ubu-Haringingo Francis nyuma yo gutsinda APR FC

 Jun 4, 2023 - 01:51

Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kugumana n'iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino bigoye.

Haringingo Francis yagiye agongana n'abafana ba Rayon Sports kenshi muri uyu mwaka w'imikino, bamushinja byinshi byatumaga ikipe yabo ititwara neza muri shampiyona 2022/2023.

Igihe abenshi bibuka ni ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gorilla FC ibitego 3-1 ku munsi wa 28 wa shampiyona igahita ikura amaso ku gikombe.

Nyuma y'uyu mukino abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko batishimiye uko ikipe yabo yitwaye, maze bakomera amashyi abakinnyi b'ikipe ya Gorilla FC. Si ibyo gusa kandi kuko bagiye bavuga ko umutoza Haringingo Francis yaba yagurishije uwo mukino.

Gusa nyuma y'ibyo byose Haringingo Francis yasoje umwaka wa Rayon Sports neza ayifasha gutwara Igikombe cy'amahoro itsinze APR FC igitego kimwe ku busa.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umukino, uyu mugabo ukomoka mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka ikipe hanze y'u Rwanda.

Haringingo ati:"Ngiye gushyira umutima ku gushaka ikipe yo hanze y'u Rwanda kuko maze igihe kinini hano. Kugumana na Rayon Sports biragoye ubu."

Haringingo Francis yahawe ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino ubwo yari avuye muri Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona igikombe cya shampiyona kimaze kumuca mu myanya y'intoki.

Yabashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy'amahoro yari imaze imyaka irindwi idatwara, ndetse yabaye umutoza wa mbere uhaye igikombe ingoma ya Uwayezu jean Fidele.

Nyuma ya Cassa Mbungo Andre kandi, Hatingingo yabaye undi mutoza mu Rwanda ubashije gutwara ibikombe bibiri by'amahori mu makipe abiri atandukanye, dore ko yanagitwaye ubwo yatozaga Mukura Victory Sports.

Haringingo afite gahunda yo kujya gutoza hanze y'u Rwanda