Ku myaka 71 ahataniye ikamba ry'ubwiza

Ku myaka 71 ahataniye ikamba ry'ubwiza

 Jun 24, 2024 - 16:32

Umukecuru w'umunyamerika Marissa Teijo w'imyaka 71 y'amavuko, yakoze amateka mu Isi yo kuba umugore wa Mbere ukuze wagiye mu marushanwa y'ubwiza.

Isi y'imyidagaduro yacitse ururondogoro nyuma y'uko umukecuru Marissa Teijo ukomoka muri El Paso muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaje ko agiye guhatanira ikamba ry'ubwiza ku myaka ye 71 mu marushanwa ya "Miss Texas USA" ibyatumye aba umugore wa Mbere ukuze ugiye mu marushanwa y'ubwiza ku Isi.

Merissa akaba yafashe umwanzuro wo guhatana nyuma y'uko abategura irushanwa ry'ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA bemeje ko abagore bose bashatse, abatandukanye n'abo bashakanye, abatwite, ndetse n'imyaka yose waba ifite ko bemerewe guhatana.

Mu butumwa bwa Merissa kuri Instagram, yavuze ko iki ari cyo gihe cyo kugerageza amahirwe ye no kuba urugero rwiza ku bandi batekereza ko amahirwe yabo azazana n'imyaka bagezemo.

Yunzemo ko nubwo ahanganye n'abandi barenga 100, gusa ngo yifite ikizere kitagabanyije kandi ngo nta bwoba atewe n'abo bahatanye.

Merissa Teijo yiteguye guhatana muri Miss Texas USA ku myaka ye 71