Koreya y'Epfo: kabuhariwe muri filime Lee yiyahuye

Koreya y'Epfo: kabuhariwe muri filime Lee yiyahuye

 Dec 27, 2023 - 10:13

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasakaye inkuru y'incamugongo muri Koreya y'Epfo ko rurangiranwa muri sinema Lee Sun-kyun yapfuye yihaye mu modoka ye.

Umukinnyi wa filime muri Koreya y'Epfo Lee Sun-kyun byamenyekanye yapfuye yiyahuye kuri uyu wa Gatatu ubwo bamusangaga mu modoka ye muri pariki iri mu murwa Mukuru Seoul. Bikaba bitangazwa ko yiyahuye nyuma yuko Polisi yari imaze iminsi imuhata ibibazo by'urudashira kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu mukinnyi w'imyaka 48, akaba yaramamye cyane mu 2019 ubwo filime yakinnyemo "Parasite" ikanatwara igihembo cya Oscar nawe akabyamamariramo. Kugera magingo aya, bwana Lee akaba nawe yaramaze gutoranywa mu bihembo bya Oscar inshuro esheshatu zose.

Umukinnyi wa filime Lee yitabye Imana 

Ibitangazamakuru byo muri Koreya y'Epfo bikaba bitangaza ko Lee mu mpera z'icyumweru yahamagajwe na polisi agahatwa ibibazo ku byo gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe cy'amasaha 19 yose. 

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya y'Epfo Yonhap byanditse ko uyu mukinnyi yatangaje ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ubwo yashukwaga n'umukobwa wakoraga mu kabari kugira ngo age abimukangisha. 

Ibyo kwiyahura kwa Lee, bikaba byaramenyekanye ubwo Manager we yabwiraga polisi ko yavuye mu rugo asize ibaruwa yanditsemo ko arambiwe guhora ameze nk'umuyobozi wo muri polisi atavuze amazina. 

Lee wiyahuye bivugwa ko yari arembejwe no guhatwa ibibazo na polisi