Kizz Daniel mu byishimo bikomeye nyuma yo kwihemba igitonore cy'imodoka

Kizz Daniel mu byishimo bikomeye nyuma yo kwihemba igitonore cy'imodoka

 Dec 2, 2023 - 14:43

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel, ari mu byishimo nyuma yo kwihemba imodoka ifite agaciro ka miliyoni zirenga 370, ku isabukuru ye y'imyaka 10 amaze mu muziki.

Umuhanzi wa mu gihugu cya Nigeria, uzwiho kugira indirimbo zikunze kuvuna umuheha zikongezwa undi, Kizz Daniel, ubu arimo kubyinira ku rukoma, nyuma yo kugura igitonore k’imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan.

Kizz Daniel yizihije imyaka 10 amaze mu muziki

Kizz Daniel yaguze iyi modoka mu rewgo rwo kwishimira imyaka icumi amaze mu ruganda rwa muzika, aho yerekanye iyi modoka abinyujije mu mafoto n’amashusho yashyize kuri Instagram ye.

Kizz Daniel yihembye igitonore cy'imodoka

Iyi modoka uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Cough”, “Buga”, na “Shu-peru” gihembye, ibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 375 mu manyarwanda.