Kiyovu Sports yiteguwe n'abaragiye inka yatumbagije agahimbazamusyi

Kiyovu Sports yiteguwe n'abaragiye inka yatumbagije agahimbazamusyi

 May 20, 2023 - 02:42

Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports isigaje imikino ibiri ngo itware igikombe cya shampiyona, iyi kipe yashyize agahimbazamusyi hejuru.

Ikipe ya Kiyovu Sports irasabwa amanota ane mu mikino ibiri isigaye ngo itware Igikombe cya shampiyona 2022-2023, nyuma y'imyaka 30 iyi kipe y'abanyamujyi idatwara igikombe.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 ikipe ya Kiyovu Sports irasura Sunrise mu mukino yatezwemo ko ishobora gusitara i Nyagatare, mu gihe tariki 28 Gicurasi 2023 izasoza kuri yakira Rutsiro FC.

Ni umukino ikipe ya Sunrise yiteguye ku buryo bukomeye kuko usibye no kuba nayo itarizera kuguma mu kiciro cya mbere, ab'i Nyagatare barahiriye gutesha Kiyovu Sports igikombe.

Mu myiteguro y'uwo mukino, abakinnyi ba Sunrise baherutse kwirirwa mu butembere bakora ibikorwa bitandukanye harimo n'aho bagaragaye baragiye inka.

Amakuru dukesha Igihe aravuga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamaze gushyiraho agahimbazamusyi k'ibihumbi 200 Rwf kuri buri mukinnyi, kuri buri mukino bazatsinda muri iyi mikino ibiri izabahesha igikombe cya shampiyona.

Aya mafaranga kandi azongerwaho ibihumbi 600 Rwf azajya ahabwa Ikipe muri rusange ku gitego cyatsinzwe gitanga intsinzi.

Kiyovu Sports ifite amanota 60 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 57, ikaba isigaje kwakira Rwamagana City izakina nayo tariki 21 Gicurasi 2023 no gusura Gorilla FC tariki 28 Gicurasi 2023.

Ni mu gihe kandi ikipe ya Rayon Sports nayo iri ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 55, ikaba nayo isigaje imikino ibiri, aho izakira Marine FC tariki 21 Gicurasi 2023 igasoza isura Sunrise tariki 28 Gicurasi 2023.

Kiyovu Sports irasabwa amanota ane kuri atandatu igatwara Igikombe