Kiyovu Sports yatemye igiti kimwe itera bibiri

Kiyovu Sports yatemye igiti kimwe itera bibiri

 Jul 8, 2023 - 18:23

Ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutandukana n'abakinnyi benshi nyuma yo gusoza umwaka w'imikino 2022/2023, nayo yatangiye kwiyubaka yitegura umwaka utaha w'imikino.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, zatangaje ko yamaze gutandukana na Kimenyi Yves wari usanzwe ari umuzamu wayo.

Kimenyi Yves yatandukanye n'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru nyuma y'abandi bakinnyi benshi bamaze gutandukana nayo, ariko yo ikaba itari yagatangiye kwiyubaka kandi bisa n'aho ikipe yose yabanzaga mu kibuga mu mwaka ushize yagiye.

Nyuma y'iminota mike Kimenyi Yves ashimiwe, Kiyovu Sports yongeye kwifashisha za mbuga bkoranyambaga zayo ihita itangaza umusimbura w'uyu muzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Kalyowa yasinye muri Kiyovu Sports

Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije umugande Emmanuel Kalyowa wari umuzamu w'ikipe ya Bull FC muri Uganda wasinye amasezerano y'imyaka ibiri, nta gihindutse akaba ariwe uzaba umuzamu wa mbere w'iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino.

Si umuzamu gusa kandi kuko Kiyovu Sports yanasinyishije rutahizamu. Iyi kipe yasinyishije rutahizamu Obediah Mikel Freeman ukomoka muri Liberia wakiniraga ikupe ya LPRC Oilers.

Iri ni itangiriro kuri Kiyovu Sports ifite akazi gakomeye igomba gukora mbere yo gutangira umwaka w'imikino, kuko igomba gusimbuza abakinnyi bayo b'inkingi za mwamba yatandukanye nabo.

Rutahizamu Obediah Mikel nawe yasinyiye Kiyovu Sports