Kiyovu irishyuzwa miliyoni zirenga 150 Frw mu minsi icumi gusa

Kiyovu irishyuzwa miliyoni zirenga 150 Frw mu minsi icumi gusa

 Sep 27, 2023 - 03:35

Ikipe ya Kiyovu Sports yahawe iminsi icumi yonyine yo kuba yishyuye Igitego hotels yayicumbikiraga mu mwaka ushize w'imikino, igeni rya miliyoni zosaga 153 Frw iyirimo.

Hotel Igitego yacumbikiraga ikipe ya Kiyovu Sporta mu mwaka w'imikino ushize yandikiye iyi kipe iyishyuza umwenda w'amafaranga yagombaga kwishyura itishyuye.

Ni ibaruwa bigaragara ko yanditse ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ariko ikagezwa ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, aho ikipe ya Kiyovu Sports yishyuzwa amafaranga yagombaga kwishyura mu mwaka ushize w'imikino.

Muri iyi baruwa ubuyobozi bwa Igitego hotels buvuga ko amasezerano yasinywe tariki 15 Kanama 2022 avuga ko mu gihe Kiyovu izaba imaze ukwezi itishyuye invoice(urupapuro rugaragaza ibyishyurwa) yashyikirijwe, buri cyumweru hazajya hiyongeraho 10% y'ayo yari kwishyura.

Igitego hotels yabwiye Kiyovu Sports ko isabwe kwishyura umwenda wose irimo wa miliyoni 153, 694, 006 Frw ndetse akishyurwa mu gihe kitarenze iminsi icumi, bitaba ibyo hakitabazwa inzego z'ubutabera.

Ibi bije nyuma y'ibibazo by'ubwumvikane buke bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse Kiyovu Sports Association ikaba yamaze no gukura ibikorwa bya siporo mu maboko ya Kiyovu Company Ltd.

Urwandiko rwishyuza ikipe ya Kiyovu Sports