Umuhanzi King James, yatangiye gufasha umuhanzi muto witwa Manick Yani, abinyujije muri sosiyete ye y’umuziki yise “Zana Talent”, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yihaye yo gushyira itafari ku muziki nyarwanda.
King James yatangiye gufasha umuhanzi mushya, bahise banakorana indirimbo
Si ibyo gusa kandi, kuko mu minsi ya vuba hasoka indirimbo yabo bombi, indirimbo bise “Akayobe” indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Pakkage, mi gihe amashusho arimo gutunganya na AB Godwin.
Biteganyijwe ko nyuma yo gushora ino ndirimbo hanze, ari bwo n’uyu muhanzi Manick Yani, azatangazwa ku mugaragaro nk’umuhanzi ufashwa na Zana Talent.
