Kim Kardashian yahishyuye uko yahuye na Haaland wa Man City

Kim Kardashian yahishyuye uko yahuye na Haaland wa Man City

 Nov 16, 2023 - 20:08

Umunyamideli Kim Kardashian yatangaje uko yakubitanye na rutahizamu wa Manchester City  Erling Haaland mu Butaliyani bafata ifoto.

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamideli w’umunyamerika Kim Kardashian, yatangaje uburyo yahuye na rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza mu gihugu cy’Ubutaliyani ubwo yari yagiye gutemberana n’abana be.

Uyu munyamideli akaba yatangaje ko yahuriye na Haaland mu birori bya Dolce and Gabbana mu gace ka Alberobello mu Butaliyani, gusa ngo yabanje gutangara ubwo yamukubiga amaso, kuko ngo umuhungu we Saint akunda ruhago akaba akunda nuyu mukinnyi cyane.

Kim kardashian yatangaje uko yahuye na Haaland wa Man City

Akaba yahishyuye ko ubwo yamubonaga, yahise yumva ko agomba guhagarara, kuko ngo byari gushimisha umuhungu we. Ati ” Narindi mu Butaliyani, mbona mbonye Haaland. Numvise bintunguye, ariko numva ngomba kumuvugisha, kuko narinzi ko umwana wange arabikunda kuko akunda ibintu nk’ibyo.”

Haaaland ukomoka mu gihugu cy Norway, akaba yaravuganye na Kardashian ndetse bafata n’ifoto.Kim ati “ Ubwo twahuraga amaso ku maso, numvaga natsinzwe muri ibi birori kimwe na Saint, kubera ko ntabwo nigeze ntekereza ko nari guhura na we aho.”

kardashian n’abana be, bakaba bakunze gutemberera mu Burayi, ndetse inshuro nyinshi bakunze kujya ku masitade, dore ko mu minsi yashize bagiye kureba umupira wa Paris Saint-Germain, ndetse bakaba baranikojeje Emirates kureba umupira wa Arsenal.

Kim kardashian yahuriye na Haaland mu Butaliyani