Ubwo yari mu kiganiro na 'iHeartRadio', Kim Kardashian yongeye kugaragaza ko kurera abana bane wenyine bikomeje kumubera imbogamizi bijyanye n'uko ahora mu kazi kenshi.
Kim yavuze ko n'ubwo ari ibintu adakunda kujya ku karubanda ngo abivuge, ariko bimugora cyane kwita kuri aba bana by'umwihariko mu gihe cya nijoro iyo bakangutse bakarira bikaba ngombwa ko nawe ahita atangira kubaguyaguya.
Yavuze ko adakunda kubivuga ku mbuga nkoranyambaga kuko azi neza ko iyo abivuze usanga abantu bamusamira hejuru, bagatangira kumucira imanza.
Yagize ati "Iyo bigeze mu gicuku abana bose basinziriye, hanyuma bagakanguka bagatangira kurira. Icyo gihe mpita nkanguka.
"Ni ibintu ntakunda kuvugaho cyane kuko abantu bahita bansimbukana ndetse bakanshira n'imanza, kandi ndatekereza ko ubufasha ubwo ari bwo bwose naba mfite ntibukuraho ko ndi kurera abana ngenyine."
Kim Kardashian na Kanye West batandukanye mu ntangiriro z'umwaka wa 2021, bahana gatanya yemewe n'amategeko mu Ugushyingo 2022 nyuma y'imyaka irindwi babana, aho babyaranye abana bane.
Kim Kardashian yahishuye ko agorwa no kurera abana wenyine
