Khloé Kardashian imyaka 10 ishize yamubereye akasamutwe

Khloé Kardashian imyaka 10 ishize yamubereye akasamutwe

 Jul 3, 2023 - 09:46

Khloé Kardashian waranzwe n'ibihe bitamworoheye mu myaka yashize, yavuze uburyo kuva yakuzuza imyaka 30, ibihe byamugoye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Khloé Kardashian yatangaje ko yifuza cyane kuzuza imyaka 40, kuko iyi myaka hafi icumi yanyuzemo mbere yo kuzuza imyaka 30, yari imyaka icumi mibi, kandi yifuza ko byarangira. Umusosiyaliste yavuze igitekerezo cye mugihe yerekanaga impano y'amavuko yoherejwe nabakunzi be.

Khloe Kardashian imyaka 10 yamubereye akasamutwe 

Ntabwo ari ibanga ko uyu mugore yaranzwe n’amateka mabi y'urukundo rwaranzwe n'akavuyo mu myaka yashize, bityo rero birashoboka ko ariyo mpamvu yamuteye kuvuga ko iyi myaka icumi yamubereye mibi.

Ibi byatewe no gutandukana kwe na Lamar Odom, ndetse n’ibibazo byo gucana inyuma na Tristan Thompson se w'abana be babiri.

Uyu mugore wamamaye kuri za tereviziyo yavuze ko iyi myaka ya za 30 nk’imyaka icumi mibi yabayeho nyuma yo gusangiza abakunzi be zimwe mu mpano z’isabukuru y'amavuko yari yakiriye.

Khloe yagiye agorwa n'ibibazo by'imibanire mu myaka yashize 

Ku mashusho yashyize kuri Instagram ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Nyakanga, Khloé Kardashian yaragize ati: "Ntabwo nkunda kwerekana impano zanjye zose kuko ntekereza ko ziba atari nziza, ariko iyi yari isekeje cyane."

Yiyemereye ati: "Nanze kuba mu kigero cy'imyaka 30, ngira ngo ni imyaka icumi mibi kurusha iyindi yose yabayeho."