Kevin Durant yasobanuye impamvu adasokoza cyangwa ngo apfe kwiyuhangira uko yiboneye

Kevin Durant yasobanuye impamvu adasokoza cyangwa ngo apfe kwiyuhangira uko yiboneye

 Dec 26, 2025 - 16:57

Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika, Kevin Durant, ukinira ikipe ya Houston Rockets muri NBA, yatangaje impamvu ituma atajya yita cyane ku gutunganya umusatsi n’isuku ye ya buri munsi, ibintu byakunze kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na @unguardedpod, Durant yavuze ko atabona impamvu yo guhora asokoza umusatsi, kuko abona ko bidahindura uwo ari we. 

Avuga ko akunda kwiyegereza cyane abantu basanzwe babaho ubuzima bwo hasi n’ubwo ku mihanda, bityo akumva adakwiye kwishyira mu rwego rwo kwiyerekana cyane.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga, yongeyeho ko bitewe n’imiterere y’umubiri we, ashobora kumara iminsi igera kuri ibiri atiyuhagiye nta kibazo abibonamo, ibintu yavuze ko bitamutera ikibazo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Aya magambo ya Kevin Durant yakiriwe mu buryo butandukanye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko bishimira ukwigaragaza nk’umuntu usanzwe utitaye ku by’igitutu cyo kwamamara, mu gihe abandi babibonamo ibintu bitangaje ku mukinnyi uri ku rwego rwo hejuru nka we.

Kevin Durant akomeje kugaragaza ko, n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, akunda kubaho mu bwisanzure no mu buzima yiyumvamo, aho atayoborwa n’ibyo abantu bamutegerejeho, ahubwo akiberaho uko yiyumva.

Kevin Durant yamamaye mu makipe nka Golden State Warriors 

Kevin Durant yasobanuye impamvu atajya asokoza