Kera kabaye Cardi B yatangiye kwiga gutwara imodoka

Kera kabaye Cardi B yatangiye kwiga gutwara imodoka

 Apr 15, 2024 - 16:06

Nyuma y'uko yari amaze igihe kinini adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabizaga ndetse atazi no gutwara imodoka nyamara atunze nyinshi, umuraperikazi Cardi B yatangiye kwiga gutwara imodoka.

Nyuma yo gutunga imodoka zihenze igihe kinini atazi gutwara, kera kabaye umuraperi w’Umunyamerika Cardi B, yatangiye kwiga gutwara imodoka afite imyaka 31.

Cardi B yatangiye kwiga gutwara imodoka 

Bwa mbere ubwo yari mu isomo ryo gutwara, yahise ajya kuri live kuri Instagram, yiyereka abakunzi be  ari kumwe n’umwarimu wamwigishaga gutwara imodoka, akoresheje imodoka ye yo mu bwoko bwa Rolls-Royce.

Icyakora, Cardi yasobanuye ko yatangiye kwiga imodoka, bitewe nuko umuganga we yamugiriye inama yo kwiga ibintu bishya kugira ngo agire ubuzima bwiza, ndetse anasobanura ko buri munsi azajya amara isaha imwe atwara imodoka.

Cardi B atunze imodoka nyinshi ariko usibye kuba atari afite urihushya rwo gutwara, nta n'ubwo ya RI azi gutwara imodoka 

Zimwe mu modoka Cardi atunze harimo Lamborghini Aventadors, Bentley Bentayga, Lamborghini Urus, Rolls-Royce Wraith, Dodge Challenger Hellcat, McLaren 720S Spider, Lamborghini Huracan na Ferrari Portofino.