Kendrick Lamar n’umukunzi we bakoze igikorwa cy’ubutwari

Kendrick Lamar n’umukunzi we bakoze igikorwa cy’ubutwari

 Jul 11, 2025 - 11:58

Umuraperi w’icyamamare Kendrick Lamar hamwe n’umugore we Whitney Alford bakoze igikorwa cy’urukundo cyatangaje benshi, nyuma yo gutanga amafaranga arenga amadorari ibihumbi 340 kugira ngo bishyurire abanyeshuri batishoboye amadeni y’ifunguro rya saa sita.

Ayo mafaranga yatanze igisubizo ku bibazo by’abanyeshuri ibihumbi biga mu mashuri arenga 100 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari babayeho mu buzima bugoye bitewe n’uko batabashaga kubona amafunguro yuzuye ku manywa, bitewe n’imyenda yagiye yiyongera mu mashuri yabo.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango utari uwa Leta witwa School Lunch Debt Solutions, uyu muryango wafatanyije n’aba bombi mu gutanga ubufasha, igikorwa cyabo cyatanze icyizere n’ihumure ku muryango mugari w’abanyeshuri n’ababyeyi babayeho mu bukene.

Iki ni kimwe mu bikorwa by’impuhwe Kendrick Lamar n’umugore we bagaragaje mu rwego rwo kugaragaza ko bafite umutima wo gufasha, by’umwihariko abana bo mu miryango ikennye. Ibi byanashimangiwe n’abayobozi b’amashuri batandukanye bagaragaje ko ubu bufasha buje ari igisubizo gikomeye ku buzima bw’abana batari bake.

Kendrick Lamar, uzwi mu ndirimbo nka HUMBLE., Alright, na DNA., ntabwo ari ubwa mbere yitabiriye ibikorwa by’ubugiraneza, ariko iki gikorwa cyamuranze nk’umwe mu bahanzi bafite umutima utabara, akaba anakomeje kugaragaza ko umuziki ushobora kuba n’uburyo bwo gutanga icyizere n’impinduka nziza mu muryango.

Kendrick Lamar n'umukunzi we bakoze igikorwa cy'ubutwari 

Kendrick Lamar yishyuriye ifunguro abanyeshuri