Katy Perry yongeye gushyira abafana be mu rujijo

Katy Perry yongeye gushyira abafana be mu rujijo

 Jul 5, 2023 - 03:45

Umuhanzikazi ukomeye mu njyana ya pop, Katy Perry, yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa butavuzweho rumwe n'abafana be.

Itariki 4 Nyakanga ntabwo ari gihe cyo kwibuka ubwigenge gusa ahubwo ariko na none ni umwanya mwiza ku byamamare,  wo gusangiza abakunzi babo uburyo bizihije umunsi w'ubwigenge, no kubagenera ubutumwa runaka ku mbuga nkoranyambaga.

Rurangiranwa mu njyana ya pop, Katy Perry, hamwe na bafana be bagera kuri miliyoni 107 kuri twitter, bose yabashyize mu rujijo nyuma yo gushyira hanze post itavuzweho rumwe.

Katy Perry yongeye gushyira hanze ubutumwa butavuzweho rumwe

Ubutumwa bugizwe na emojis eshanu nta jambo na rimwe riziherekeje. Izo emoji harimo: uruhinja, urutoki, n'inyuguti "A," urumuri, na email inbox emoji. Abafana bahise bihutira kwerekana urujijo rwabo, aho umufana umwe yabihuje n'indirimbo ya Perry mu rwenya, agira ati: "Ibi bivuze iki? Ndi mu urujijo Miss California Gurl."

Havuzwe byinshi,  abafana bagerageza gusobanura ibyihishe inyuma ya post ya Katy Perry. Bamwe bavuze ko ari umuzingo mushya, gutangaza ko atwite, cyangwa se amagambo yihariye ya politiki.

Amaherezo, abakoresha Twitter bagerageje kuvumbura ubutumwa bwihishe inyuma y’ubutumwa bwo ku munsi w’ubwigenge, bagaragaza ko bwakuwe mu magambo yo mu ndirimbo ye “Fireworker”, yasohotse mu mwaka wa 2010, indirimbo yagiye iba iya mbere mu bihugu bya mbere mu bihugu bitandukanye, harimo na Amerika.

Katy Perry akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa buteye urujijo 

Muri 2022, Perry yakoresheje imbuga nkoranyambaga kugira ngo asobanure amagambo yo muri "Firework" nyuma yo yuko mugenzi we muri Amerika Idol, Luke Bryan, yaririmbaga nabi amagambo yo muri iyi ndirimbo ye.

Katy Perry akunze kugira urwenya rwinshi, kandi rimwe na rimwe ubutumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga bukunze kwigarurira abantu babarirwa muri za miriyoni, ndetse bukavugwaho byinshi hirya no hino ku isi.