Kanye West yongeye kwigarurira ibitekerezo bya rubanda. Uyu muraperi yabaye intandaro y’impaka nyinshi, ndetse ibitekerezo bimuvugaho byabaye byinshi, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Aho gukoresha amasahani, Kanye West yatanze ifunguro ku mibiri y'abakobwa bambaye ubusa
Uyu muraperi aherutse kwizihiza isabukuru yimyaka 46 kandi birumvikana ko Kanye ari Kanye, ntiyari kubura uburyo bwo kugira abo ababaza. ‘Ye’ yagaburiye abashyitsi be ibiryo byo mu bwoko bwa sushi, ariko aho kubitanga ku masahani asanzwe, ibice bya sushi byatanzwe ku mibiri y'abagore bambaye ubusa.
Nkuko bigaragazwa n’amashusho y’ibirori yagaragaye ku rubuga rwa interineti, abagore batandukanye bagaragara baryamye ku meza hamwe n’ibice magana bya sushi bitondekanye ahantu hose harimo no ku mibiri yabo.
Kanye West yongeye kwigarurira ibitangazamakuru nyuma y'isabukuru ye y'amavuko
Nubwo amashusho yatunguye benshi kuri interineti, biragaragara ko mu by’ukuri ari ibimenyerewe mu Buyapani bizwi nka “nyotaimori” cyangwa “Sushi y’umubiri”. Imigenzo y’Abayapani ubu yahindutse insanganyamatsiko y’ibirori ikunzwe mu Burengerazuba, cyane cyane mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ku byamamare.
Imibiri y'abakobwa ni yo yasimbuye amasahani
Icyakora, abantu benshi ntabwo banejejwe n’uyu muhango, kuko by’umwihariko kuri Twitter abantu benshi babinenze bibaza niba abana bato ba Kanye West babonye icyo bise amabara ya se.
