Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko

Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko

 Jul 8, 2023 - 06:28

Kanye West umaze igihe imibanire ye n'isi itameze neza, ahanini bitewe n'amagambo n'ibikorwa bitavugwaho rumwe, uyu muraperi yongeye kugezwa mu nkiko n'uwahoze amukorera.

Ntabwo ari ubwambere, kandi birashoboka ko bitazaba ubwa nyuma, umuraperi Kanye West aba inkuru nyamukuru amakuru y'ibinyamakuru mpuzamahanga. Kuva mu mibanire ye ikomeye ndetse no gutandukana na Kim Kardashian kugeza ashinjwa gusakaza amashusho y'urukozasoni y’uwahoze ari umukunzi we, ndetse n’amagambo atavugwaho rumwe kuri Adolf Hitler na jenoside yakorewe Abayahudi.

Kanye West yongeye kugezwa mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we

Ariko, ibibazo bisa nkaho bikomeza kwiyongera kuri Kanye West. Uyu muraperi akaba na producer, ubu ahanganye n’urubanza rwatanzwe n’uwahoze ari umwarimu muri Donda Academy, ishuri ryigenga ryashinzwe n’uyu muhanzi kandi ryitiriwe nyina wapfuye, Donda C. West.

Urega uzwi ku izina rya Isaiah Meadows, avuga ko yirukanwe mu ishuri mu buryo butemewe n'amategeko nyuma yo gutanga impungenge z’imikorere mibi y’iri shuri ryashinzwe n’uyu muraperi mu 2022.

Amakuru yasohotse mu kinyamakuru The Guardian avuga ko uyu mwarimu avuga ko amasezerano ye yasheshwe kubera kubaza ibibazo by'umutekano w'ishuri no kutabona indishyi zikwiye.

Meadows, yatanze ikirego avuka  ko yirukanwe mu buryo butari bwo. Yatangiye gukora nk'umuyobozi wungirije muri Donda Academy mu 2020, igihe yari izwi ku izina rya Yeezy Christian Academy, ahembwa buri kwezi agera ku bihumbi18 by’amadorari. Byongeye kandi, yahawe ubufasha n'amazu yo guturamo hafi y'ishuri.

Kanye West arashinjwa kwirukuna umukozi nk'uwirukana imbwa

Nyuma y'amezi atatu, Meadows avuga ko amasezerano ye yasheshwe kubera kwerekana impungenge z’imiterere y'ishuri. Yizera ko kwirukanwa kwe kwatewe no kumenyekanisha ibyo bibazo.

Nubwo yasubijwe mu mwanya we by’igihe gito, Meadows yirukanwe ku nshuro ya kabiri muri Kanama 2022. Yemeza ko ibibazo byakomeje kandi ko yahuye n'ikibazo cyo kuba abakozi  bamwe na bamwe bo muri iryo shuri baratangiye kumwihimuraho.