Kanye West yatunguranye mu Bushinwa

Kanye West yatunguranye mu Bushinwa

 Sep 16, 2024 - 11:15

Umuraperi Kanye West yaraye atunguye abafana be ubwo yari arimo gutaramira abakunzi be mu Bushinwa azana abana be ku rubyiniro, Bianca Censori akora igikorwa cyatumye akomerwa amashyi.

Mu ijoro ryakeye nibwo umuraperi Kanye West na Ty Dolla Sign baraye bakoreye igitaramo mu gihugu cy'u Bushinwa cyo kumvisha abafana babo kuri album baherutse gushyira yitwa 'Vultures 2', muri Stade ya 'Haikou Wuyuanhe'.

Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, dore ko kitabiriwe n'abasanga ibihumbi 42.

Abitabiriye iki gitaramo batashye banyizwe n'uburyo aba bahanzi babahaye ibyishimo, dore ko ko baririmbye indirimbo zigera kuri 80 zose, ziganjemo iziri kuri iyi album.

Si ibyo gusa kuko Kanye West yaje no gutungurana azana abana be bane yabyaranye na Kim Kardashian, harimo uwitwa North West, Saint, Chicago na Psalm, baza ku rubyiniro bafanya gutaramana akanya gato.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Bianca Censori nawe wari witabiriye iki gitaramo, yari arimo kubafata amashusho na telefone ye ubona ko yizihiwe n'abana na Se.

Uburyo Bianca Censori yitwaye muri icyo gihe byatumye abantu bamukomera amashyi ndetse bamushimira kuba
yagaragaje ko yishimye cyane abo bana nyamara atari abe, bituma bahamya badashidikanya ko abakunda nk'abe.

Ibi bitaramo Kanye West akomeje kubiharagazamo umuryango we cyane, kuko  aho ari gukorera igitaramo bari kumuherekeza ndetse mu gitaramo aherutse gukorera muri Korea y'Epfo nabwo yaratungutanye azana umwana witwa North ku rubyiniro.