Kanye West yagiye kuganyira uwahoze ari umugore we

Kanye West yagiye kuganyira uwahoze ari umugore we

 Jun 30, 2024 - 20:55

Umuraperi Kanye West yagiye kuganyira uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, amusaba ubufasha by'amafaranga kubera ibibazo by'ubukene bimwugarije.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Marca, umuraperi Kanye West yasabye ubufasha uwahoze ari umugore we Kim Kardashian nyuma yo kutumvikana na sosiyete ya Adidas yari inkingi ya mwamba ku bukire bwe.

Byavuzwe ko uyu muhanzi yasabye ubufasha bw’amafaranga Kim Kardashian nyuma y’amakimbirane yagiranye n’isosiyete bigatuma ahomba amafaranga menshi yinjizaga, ari na byo byatmye ngo ubu ari mu bukene bukomeye.

Ibyo bije kandi nyuma yuko uyu muraperi w'imyaka 47 amaze iminsi bihe bibi by'ubukungu nyuma yuko usibye Adidas, n’ibindi birango bimwe na bimwe byakomeje kugenda bimutera umugongo.

Mu Kwakira 2022, ni bwo Adidas yahagaritse gukorana na Kanye nyuma yo kuvuga amagambo arwanya Abayahudi ku mbuga nkoranyambaga.
Twabibutsa ko Kanye na Kim bashakanye mu 2014 bagatandukana ku ya 2 Werurwe, mu 2022 nyuma yo kubyarana abana bane, North, Psalm, Saint na Chicago.