Kanye West agiye kujya agendana miliyari Frw mu menyo

Kanye West agiye kujya agendana miliyari Frw mu menyo

 Jan 18, 2024 - 10:26

Umuraperi Kanye West yaguze imirimbo yo mu menyo ihagaze amadorari 850,000 y'Amerika, bitandukanye n'ibyo bamwe bari baketse ko yasimbuje amenyo ye.

Mu bitangamakuru binyuranye by'imyidagaduro hari hakomeje gucicikana inkuru y'umuraperi w'Umunyamerika Kanye West ivuga ko yasimbuje amenyo ye yose yakaremeno agashyiramo ayamakorano yaguze akayobo k'amadorari. 

Byose byatangiye ubwo uyu muraperi kuri uyu wa Gatatu yajyaga ku rukuta rwe rwa Instagram, akerekana ifoto amenyo ye yayambitse imirimbo izwi nka 'grills', arangije kuyindi posite atangaza ko yifuza kugira akanwa kuzuyemo amenyo nkaya Jaws uzwi muri filime y'uruhererekane ya "James Bond" mu gice cyitwa "The Spy Who Loved Me”

Daily Mail yahise itangaza ko Kanye West amenyo ye yose yayasimbuje aya Titanium, ndetse ko ahagaze agaciro k'amadorari 850,000; angana miliyari 1,075,151,400.00 z'amanyarwanda.

Kanye West ashaka kugira amenyo nkaya Jaws wo muri James Bond 

Nyamara rero, ibi ntabwo ari ko bimeze, kuko ahubwo uyu muhanzi icyo yari yambaye, ni iyo mirimbo yo mu menyo ihenze cyane ikoze mu bintu bitandukanye birimo: titanium, platinum, pladdium, ndetse n'ibindi bintu by'agaciro.

Ibi bikaba byemejwe na muganga wa Kanye West bafatanyije no gukora iby'uyu mushinga wo kurimbisha amenyo ye, Dr Thomas Connelly wo muri Beverly Hills and Naoki Hayashi.

Yagize ati "Ntabwo yakuyemo amenyo, arayafite  yuzuye, kandi afite ubuzima bwiza, ikandi arishimye."

Ntabwo byaba ari ubwa mbere Kanye West yambaye imirimbo nk'iyi mu menyo ye, dore ko mu 2010 nabwo yari yashyizemo iyadiyama ndetse n'iya zahabu.  Kuri ubu, biremezwa ko iyi mirimbo ya Titanium yambaye, ihenze cyane kuruta iyo ya diyama yari asanzwe afite. 

Kanye West yambaye amenyo ahagaze miliyari y'amanyarwanda