Juvenal yaremye agatima abafana ba Kiyovu Sports

Juvenal yaremye agatima abafana ba Kiyovu Sports

 Jun 13, 2023 - 01:56

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yaremye agatima abafana b'iyi kipe ya abasaba kugakurwa umutima na miliyoni 70 Frw baherutse gucibwa kubera urubanza batsinzwemo n'abakinnyi b'abanya-Sudan y'epfo.

Icyemezo cya FIFA Kiyovu Sports yamenyeshejwe ku Cyumweru yariki 11 Kamena 2023, cyaje kiyitegeka kwishyura Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman amafaranga 23, 950, 000 Frw y'imishahara atahembwe, ndetse akanahabwa miliyoni 31 Frw y'indishyi yo kuba yaramwirukanye bidakurikije amategeko.

Kiyovu Sports kandi yategetswe kwishyura Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw y'imishahara atahembwe. Ikipe ya Kiyovu Sports kandi yategetswe kwishyura aya mafaranga aba bakinnyi bombi mu minsi itarenze 45.

Abafana ba Kiyovu Sports bakangaranye bibaza uko bagiye kwishyura aya mafaranga ndetse n'aho azava, akaba agiye no gutangwa ku bakinnyi batigeze baykinira umukino n'umwe.

Mu kiganiro Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yahaye Fine FM, yahumurije abafana b'iyi kipe avuga ko atari ikibazo gikomeye cyatera abantu ubwoba kuko atari bo ba mbere bahuye nacyo.

Juvenal ati:"Ku ruhande rwanjye ndumva atari ikibazo gikomeye cyatera abantu ubwoba kuko si twe kipe ya mbere ihuye na cyo. Sinzi rero niba Kiyovu ari yo kipe yahura na cyo ikabura uko igisohokamo.

"Isomo nakuyemo ni uko FIFA itajya irengera amakipe ntanubwo iba ishaka kureba ibyo bireguza ni yo yaba ari mu kuri. Ikosa ryadufashe ni uko batwatse ibaruwa yemerera kurekura umukinnyi kuko twayibahaye twumva nta yindi nkurikizi. Burya amafaranga baduciye ntabwo ari imishahara ahubwo ni indishyi zo gusesa amasezerano.

"Abayovu bahumure iteka iyo turi hano tuba duhangana kandi ndababwira ko umwaka utaha bazabona Kiyovu nshya ikomeye kurusha izindi zose zabayeho."

Ikipe ya Kiyovu Sports yabwiwe ko mu gihe yarenza iminsi 45 itarishyura aba bakinnyi izafatirwa ibihano birimo kutagura abakinnyi, haba imbere mu gihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga.

Otenyal azahabwa miliyoni 16 Frw

Shaiboub azahembwa imishahara ye ahabwe n'indishyi y'akababaro