Justin Bieber n'umugore we nta gahunda yo gutandukana

Justin Bieber n'umugore we nta gahunda yo gutandukana

 Jan 24, 2025 - 17:44

Umuhanzi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber babanye neza n’ubwo ibihuha bikomeje kuvugwa babanye nabi ndetse bashobora no gutandukana. Amakuru mashya avuga ko abo bombi bishimiye igice cyabo gishya cy’ubuzima nk'ababyeyi nyuma yo kwibaruka umuhungu wabo, Jack Blues, muri Kanama umwaka ushize.

Ni nyuma y’uko mu minsi yashize Justin Bieber w'imyaka 30, aherutse gutera impungenge abafana nyuma yo gukura umugore we Hailey w'imyaka 28 mu bantu akurikira kuri Instagram. Icyakora, Justin yarabihakanye avuga ko hari umuntu winjiye kuri konti ye maze agakura umugore we mu bantu be bo kuri Instagram.

Nubwo urushako rwabo rwagiye rivugwaho byinshi, amakuru ya Page Six avuga ko bashakanye babona ko ibihuha byo gutandukana kwabo ari ubuswa, kuko bakundana kandi babanye neza." 

Hailey ubwe yateye utwatsi ibyo bihuha avuga ko ibyo bihuha ari ubuswa ashyiraho ifoto yerekana impeta ye yo y’isezerani, yemeza ko bakiri kumwe.