Jose Chameleone yunze mu rya se ko bafite ababagira ishyamba

Jose Chameleone yunze mu rya se ko bafite ababagira ishyamba

 Jul 18, 2023 - 10:20

Umuhanzi Jose Chameleone yashimiye abamubaye inyuma igihe yari arwaye ariko yongera kunga mu rya se wavuze ko bafite abanzi, ariko akaba yatangaje abo bose yabahaye imbabazi.

Umuhanzi Jose Chameleone yahaye ubutumwa bw'amashusho abakunzi be abamenyesha ko magingo aya ari mutaraga ndetse ashimira buri wese wagerageje kumuba hafi mu gihe cyose yamaze arwariye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika. 

Chameleone ati " Sinzi niba navuga ku burwayi bwange, ariko buri wese wanyifurije ibyiza, nagira ngo mubwire ko kuri ubu mfite ibyiyumviro by'intsinzi. Ndumva ndi umuntu ufite ibyiyumviro byo gukoresha igihe cyange. Nshaka kwishyura ikiguzi cy'imyaka 44 y'amavuko."

Ari nako kandi yavuze ko yahaye imbabazi abantu bose batamwifurije ibyiza mu gihe yari arwaye. Iri jambo yongeyemo, rikaba ryaje ryuzuza amagambo se yavuze ubwo uyu muhungu yari arwaye, atangaza ko hari abantu muri Uganda bifuriza umuryango wabo ibibi, ariko ko bariho ku bw'Imana.

Jose Chameleone yashimiye abamubaye imyuma igihe yari arwaye ndetse atanga imbabazi kubamugiriye ishyamba 

Uyu muhanzi kandi yongeye kwizeza abakunzi be kuzagarukana imbaraga nyinshi ko bamwitega cyane. Ati " Ndibuka igihe kimwe muri 2008, nigeze gukora impanuka amaguru yange agira ikibazo, ariko najyaga kuririmba ndi mu kagare k'abarwayi. Ndi indwanyi kandi ntabwo nzigera mva ku bintu."

THE CHOICE LIVE, iributsa ko muri Kamena hagati ari bwo Jose Chameleone yagize uburwayi bw'igifu, ajya mu bitaro byo muri Minneapolis ho muri Minnesota muri Amerika. Nyuma y'uko avuye mu bitaro akaba yaraciye i Toronto muri Canada aho yitabira igitaramo. 

Nubwo bivugwa ko Chameleone yaba arwaye igifu, ariko hari n'andi makuru avuga ko arwaye kanseri, ariko uyu mugabo akaba yirinze kugira byinshi atangaza kucyo yaba arwaye nyirizina. Ati "Sinzi niba nagira icyo mvuga ku burwayi bwange."