Umuririmbyi w'Umunyamerika John Roger Stephens wamenyekanye ku mazina ya John Legend azataramira mu Rwanda mu gitaramo cya "Move Africa" kizaba ku wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena.
Global Citizen isanzwe itegura ibi bitaramo hirya no hino ku Isi, niyo yemeje aya makuru banavuga ko nyuma yo kuva mu Rwanda azahita yerekeza i Lagos muri Nigeria ku wa 25 Gashyantare 2025.
Ubu ni ubwa Kabiri ibi bitaramo bigiye kubera mu Rwanda aho mu mwaka washize umuraperi Kendrick Lamar ari we wari wataramiye Abanyarwanda muri BK Arena.
John Legend yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gutaramira mu Rwanda. Ati "Ni urubuga rwo guhanga imirimo, amahirwe y'akazi, no gushyigikira urubyiruko, binyuze mu guteza imbere Inganda Ndangamuco."
Yunzemo ko Afurika ari umugabane ukomeye ku muco kandi ko yishimiye kuba umwe mu bagira uruhare mu kugena ahazaza h'umuziki wa Afurika.
