Jennifer Lopez yatutse abanyamakuru

Jennifer Lopez yatutse abanyamakuru

 Jul 22, 2023 - 06:58

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa firime, Jennifer Lopez, yatutse abanyamakuru, nyuma yo kumwifiriza umugoroba mwiza.

Ku wa Gatatu, Jennifer Lopez yatutse umunyamakuru nyuma yo gutangira imyitozo ye nabi.

Ku wa Gatatu, Lopez yageze aho akorera imyitozo ngororamubiri muri Tracy Anderson Method Studio i Los Angeles, ariko yatunguwe no gusanga umuryango ufunze.

Jennifer Lopez yatutse abanyamakuru bari bamuzongeye ku muryango wa gym

Mu myenda myiza ya siporo, yagaragaye akubita urugi agerageza kwinjira mbere yuko amaherezo rufunguka akinjira.

TMZ yafashe amafoto ya Lopez wasaga n'utishimye, byagaragaraga ko ashishikajwe no kujya gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse no guhunga kamera z'abanyamakuru zari zimukikije.

Amaze kuva muri siporo, Lopez yahuye n’abanyamakuru ubwo yavaga ku muryango usohoka agana ku modoka ye, yo mu bwoko bwa SUV.

Nyuma yuko bamwe mu banyamakuru bamubwiye bati "Mugire umunsi mwiza," Lopez yabasubije amagambo y’igitutsi ati:"Mwa mbwa mwe, murabeho."

Jennifer Lopez azwiho gukunda siporo 

Uyu mukinnyi wa firime akaba n’umuririmbyi uherutse no  kwizihiza isabukuru ya mbere y’ubukwe bwe na Ben Affleck, yavuze ku rukundo akunda siporo mu bihe byashize.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka yaragize ati: "Ntabwo ari ibanga ko imyitozo ngororamubiri ari ikintu cy'ingenzi mu buzima bwanjye. Ntekereza ko hari isano nini iri hagati y'imyitozo ngororamubiri n'ubuzima bwo mu mutwe."